Amateka y'u Rwanda 41 :

Kugangahura

Kugangahura byajyanaga no kuvuba. Ubundi umuvubyi yaranagangahuraga.

Kugangahura byari ugutsinda ibyago by'inkuba, aho yabaga yakubise hagakorerwa imihango ngo itazongera kuhakubitira abantu cyangwa amatungo.

Mu igangahura bazanaga ingoma n'amasubyo n'urunyege n'urwamururo n'ibyuhagiro. Hakaba haje n'umugore w'Iliza bakazana n'intama kuko yitwa imana.

Nuko abagangahura bakavuga batongera mu mvugo yabigenewe.

Nyuma y'amagambo atongera bakirenza isubyo ngo bataye akabi, barangiza bakayisukira ku rushyi rw'iburyo rw'abagangahura bavuga bati:

Ni iya Gihanga cya Kazi ka Muntu Ni iy'abahanga Bose bakayinywa bakitsamura ngo he kongera kugira icyo baba!

Iyo babaga bamaze kugangahura ahantu inkuba yakubise :

Barahabyiniraga , Abagore bakavuza impundu, Abagabo bakivuga , Bakavuza ingoma, Umwiru agashinga urutsiro, Aho avugiriza ingoma agashinga urubingo n'igitovu, Akabitunga hejuru abiha inkuba ngo ibirishe, ntizongere gukubita.

9. Imihango y'ingoma

Nubwo ingoma zakoreshwaga mu mihango imwe n'imwe, ariko nazo ubwazo zakorerwaga imihango ituma igihugu kirushaho kugira umutekano n'ubusugire bwacyo.

Iyi ntera y'imihango y'ingoma yo itumenyesha noneho yuko mu bihe by'Abahinza, ingoma ubwayo yashoboraga kwigirira umuhango wayo bwite ivugira ku mpamvu iyi n'iyi.

Ku mboneko z'Ukwezi

Ingoma z'Abahinza zaburaga ukwezi,zikamenyesha rubanda yuko ukwezi kwabonetse ,zikagira umurishyo wabaga uzwi wavugiraga iyo mpamvu.

Gucishwa Ingoma

Iyo umuntu yabaga yagomeye Umwami,cyangwa se yigometse ku muryango,yacishwaga ingoma akaba ikiroroge ,ntabe akigira agaciro mu bandi.

Icyo yabaga yakoze ntigihame umuryango,ubwo yicwa ntabazwe,ngo yapfuye bugunzu, bati uwo nguwo yakubitiwe ku ngoma ,kuko habaga umurishyo w'Ingoma wavugaga umenyesha yuko kanaka uwo ari igicibwa.

Gukiza ubwandure

Ingoma yakizaga ibyahaby'ubwandure abantu banduje abandi.

Nko kwica cyari icyaha cyahamaga umuryango.

Ariko uwicaga yarakubitiwe ku ngoma, niwe wiberaga gatozi, ubwe agakurikiranwaho inzigo, aho afatiwe agahorwa.

Ingoma na none yahanaguragaho icyaha icyaha ku Muntu wanduraga icyaha bimugwiririye, nk'uwicaga undi atabishakaga cyangwa se uwakekwaga uburozi nta gihamya;

Ingoma yashyirwaga ku nama igahururiza Kanaka uwo igateza ubwega akarokoka.

Gushoka Ingoma

Ingoma yashokwaga n'umuryango wasubiranyemo iyo wakekanaga amarozi.

Babanzaga gusambira amatotoro y'inyoni cyane izitaribwa, n'ay'inyamaswa z'inkazi, n'ibyatsi bishobora kugwa nabi umuntu nka rwiziringa.

Babigwiza bagahurira ahantu bateganije bubatse akararo.

Ushobora akazana ingoma akavangavanga ya macuho yose, ibyatsi byo baba babisekuye, ingoma iba iteretse imbere yabo.

Umushozi akabumbabumbiramo iyo mvange mu ruhanga rwagati akahaca ikinogo, akazana inzoga y'ubuki agasuka muri icyo kinogo, abashoka bakisuganya.

Ushora abanza kubitongera mu byivugo bya "Rukarabankaba rwubura abububa" akarangiza avuga ati "Uwanyagasani agiye kugasekanwa", maze agashoramo umuheha bagatangira gushoka.

Haba hashoka umugabo n'umugore, baza bakurikiranye,umugabo imbere agapfukama atumbiriye ingoma agaterura avuga ati : "Jye kanaka nkamenya kuroga, hari Data, hari Mama, hari Nyogokuru, hari Marume, hari Masenge, mbese uwacu wese tukamenya kuroga iyi ngoma inshahure ituruka mu mpyiko no mu mpindura maze indimburane n'urubyaro".

Agafata umuheha akawugarika agasoma,akongera agasoma awucuritse ati : "iyi nshuti inshurike nsige urungano".

Hakaza umugore we nawe akabigenza atyo, nyuma bombo bakaza muri ka kararo nyuma bombi bakajya muri ako kararo.

Impundu zikavuga iyo ntakibaye muri ako kararo, impundu zitavuga hakaba hari uwirabuye, akabyimba inda, bakamutsinda aho.

Iyi mihango ni ikimenyetso cy'uruhare runini Abahinza bari bafite mu mibereho ya rubanda.

Koko rero nibo bagengaga imyaka n'amatungo, bakagena ubuhinzi n'isarura ,bakaba abashumba bakuru b'amatungo, bakamenya iby'imvura n'imicyo, bagaca imanza bakaburanisha, bakagena imirwano n'ihora,bakarengera ingoma n'imihango yayo, mbese bari umwuka w'igihugu n'umutima wacyo.

Mu by'ukuri, ingoma nyiginya yaje inakira ingoma mpinza.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :